00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump agiye kuvugurura Minisiteri y’Ingabo

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 26 February 2025 saa 05:24
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agiye guhindura abayobozi muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon), ndetse agire n’ibindi ahindura mu miyoborere y’iyi minisiteri kubera ibibazo by’imari biyimazemo igihe.

Ibi byavuzwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, ku wa 25 Gashyantare 2025.

Iyi Minisiteri imaze igihe idashobora gusobanura uburyo ikoresha imari. Mu igenzura riheruka mu 2024, byagaragaye ko amashami arindwi muri 30 ari yo yonyine ashobora gusobanura amafaranga yakoresheje.

Karoline yavuze ko ibi byatumye igisirikare cya Amerika gitakarizwa icyizere, ati “Batsinzwe igenzura inshuro zirindwi zikurikiranya, icyizere twagiriraga igisirikare cyacu mu bandi bashinzwe umutekano bose cyaragabanyutse.”

Yakomeje ati “Perezida agiye kuvugurura Pentagon n’igisirikare, rwose harimo na Pete Hegseth uyoboye [Minisiteri], kandi afite uburenganzira bwo kubikora.”

Ibi bije bikurikira iyirukanwa ry’abayobozi batandukanye bo mu gisirikare barimo Gen. Charles Q. Brown Jr. Guverinoma yavuze ko uku kwirukanwa kugamije kugira ngo igisirikare cya Amerika gikore neza.

Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, wahawe iyi nshingano na Trump ashyigikiye ko habaho impinduka. Yavuze ko politiki yari isanzweho yashyigikiraga ubwisanzura, aho gushyigikira imikorere myiza y’igisirikare.

Ibiro bya Perezida wa Amerika ntibiratangaza impinduka zigiye kuba muri iyi Minisiteri cyangwa se abandi bayobozi bazahinduka.

Minisiteri y'Ingabo za Amerika igiye kubamo impinduka
Karoline Leavitt yasobanuye ko izi mpinduka zizatuma igisirikare cya Amerika cyongera kugirirwa icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .