Ibi Trump yabitangaje ku wa 11 Werurwe 2025 abinyujije ku rubuga rwa Truth, aho yavuze iko ibyo Elon Musk ari gukora biri mu nyungu z’igihugu.
Yagize ati “Elon Musk ari gushyira ibintu ku murongo mu rwego rwo gufasha igihugu cyacu, kandi ari kubikora neza cyane. Ariko bariya bahezanguni nk’uko basanzwe babikora bari kugerageza guhombya Tesla, rumwe mu nganda nziza zikora imodoka z’amashanyarazi, mu rwego rwo kubabaza Elon Musk.”
Yavuze ko kubera izo mpamvu, agiye kugura imodoka ya Tesla mu rwego rwo gushyigikira Elon Musk.
Ati “Ngiye kugura imodoka nshya ya Tesla ejo mu gitondo, nko kwerekana icyizere ndetse no gushyigikira Elon Musk, nk’Umunyamerika mwiza.”
Ibi bibaye mu gihe hamaze iminsi imyigaragambyo ku maduka acuruza imodoka za Tesla aho yangizwa ndetse na ’stations’ z’izi modoka zikoreshwa mu gushyira umuriro mu modoka, zikangizwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!