Ibi yabitangaje abinyujije mu ibaruwa yandikiye Canada ayimenyesha ko iyo misoro izatangirana ku ya 1 Kanama 2025.
Trump yavuze ko iyi misoro ije ari igisubizo cyo kuba Canada yarananiwe kurwanya ikwirakwizwa ry’imiti ya Fentanyl yinjira muri Amerika, gusa avuga ko ibihugu byombi bikoranye mu kurwanya iyi miti ashobora kugabanya iyi misoro.
Ati “Canada niyemera gukorana natwe mu guhagarika ikwirakwizwa ry’imiti ya Fentanyl, ahari dushobora kuvugurura ibikubiye muri iyi baruwa. Iyi misoro wenda izazamuka cyangwa izagabanuka byose bizaterwa n’umubano dufitanye.”
Trump akomeza avuga ko ikindi kintu cyakorohereza ibi bihugu kugabanyirizwa iyi misoro, ari ukubaka inganda zikora ibyo ibi bihugu byohereza muri Amerika, bikazubaka muri Amerika.
Iyi misoro ije mu gihe ibihugu byombi biri mu biganiro bigamije kumvikana ku buryo bw’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’intebe wa Canada, Mark Carney, yavuze ko “guverinoma izakomeza kurinda Abanya-Canada n’ubucuruzi bwabo kuko bari hafi kugera ku mwanzuro w’ibiganiro” bamazemo iminsi na Amerika.
Iyi misoro ije isanga indi rusange Trump yashyizeho ya 50% ku byuma na Aluminium bituruka hanze, 25% ku binyabiziga bituruka hanze na 50% kuri copper.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!