Ibi agiye kubikora mu rwego rwo kwihimura ku bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) biherutse gushyiraho imisoro ku byuma na Aluminium bituruka muri Amerika.
Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social yavuze ko ashobora kubihagarika mu gihe EU yahagarika icyemezo iherutse gufata ku wa 12 Werurwe 2023, cyo gushyiraho imisoro ya 50% ku byuma na Aluminium bituruka muri Amerika.
Trump ati “Niba ibyo biciro bidakuweho vuba, Amerika irashyiraho imisoro ingana na 200% mu mivinyo, ‘champagnes’ n’ibindi binyobwa bisembuye biva mu Bufaransa no mu bindi bihugu byo muri EU.”
Iyi ntambara y’ubucuruzi yarushijeho gukara mu masaha 36 nyuma y’uko Trump ashyizeho imisoro ya 25% ku bicuruzwa bikoze mu byuma biva mu Burayi ku wa 12 Werurwe 2025, u Burayi na bwo buhita bushyiraho indi misoro ku bicuruzwa biva muri Amerika.
Izo ngamba za EU kandi zashyize imisoro mishya ku bicuruzwa bya Amerika bafite agaciro ka miliyari 28$ birimo amato, moto n’ibindi, EU ikavuga ko bizatangira kubahirizwa muri Mata 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!