00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump agiye gushyiraho imisoro ya 200% ku nzoga ziva i Burayi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 March 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora gushyiraho imisoro ihanitse ku binyobwa bisembuye bituruka i Burayi kugeza ku rugero rwa 200%.

Ibi agiye kubikora mu rwego rwo kwihimura ku bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) biherutse gushyiraho imisoro ku byuma na Aluminium bituruka muri Amerika.

Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social yavuze ko ashobora kubihagarika mu gihe EU yahagarika icyemezo iherutse gufata ku wa 12 Werurwe 2023, cyo gushyiraho imisoro ya 50% ku byuma na Aluminium bituruka muri Amerika.

Trump ati “Niba ibyo biciro bidakuweho vuba, Amerika irashyiraho imisoro ingana na 200% mu mivinyo, ‘champagnes’ n’ibindi binyobwa bisembuye biva mu Bufaransa no mu bindi bihugu byo muri EU.”

Iyi ntambara y’ubucuruzi yarushijeho gukara mu masaha 36 nyuma y’uko Trump ashyizeho imisoro ya 25% ku bicuruzwa bikoze mu byuma biva mu Burayi ku wa 12 Werurwe 2025, u Burayi na bwo buhita bushyiraho indi misoro ku bicuruzwa biva muri Amerika.

Izo ngamba za EU kandi zashyize imisoro mishya ku bicuruzwa bya Amerika bafite agaciro ka miliyari 28$ birimo amato, moto n’ibindi, EU ikavuga ko bizatangira kubahirizwa muri Mata 2025.

Trump yaburiye EU ko arashyiraho imisoro ya 200% ku binyobwa bisembuye biyiturukamo nidahindura ibyemezo yafashe byo gusoresha ibyuma biva muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .