00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump ageze mu ntasi za Amerika mu kwirukana abakozi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 May 2025 saa 06:46
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Trump burateganya kugabanya abakozi bakora mu Rwego rw’Igihugu rw’Iperereza, CIA, no mu zindi nzego z’ubutasi muri gahunda ikomeje y’amavugurura muri guverinoma.

CIA irateganya gukuraho imyanya 1200, ndetse bikazakurirwa n’abandi bakozi babarirwa mu bihumbi bari mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bivugwa ko bamaze kumenyeshwa uwo mugambi. Umuyobozi Mukuru wa CIA, John Ratcliffe, yatangaje ko ayo mavugurura agamije kugira ngo uru rwego rurusheho gukora neza.

Muri Werurwe, CIA yari yatangaje ko igiye kwirukana abakozi bato benshi, ndetse mu kwezi kwari kwabanje yari yasheshe amasezerano y’abakozi benshi.

Trump amaze igihe akora amavugurura mu nzego nyinshi z’igihugu mu kugabanya amafaranga guverinoma ikoresha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .