Mu butumwa yageneye Abanyamerika ku wa 4 Werurwe 2025, Trudeau yavuze ko kuzamura umusoro kuri ibi bicuruzwa ari ugushoza intambara y’ubucuruzi, kandi ko bizagira ingaruka ku mpande zombi.
Yagize ati “Ibi ntitubishaka, turashaka gukorana nk’ibihugu by’inshuti kandi ntitwifuza kubabona mubabara, gusa Leta yanyu ni byo yahisemo. Mureke nerure, uyu mwanzuro nta shingiro ufite.”
Perezida Trump yatangaje ko ibicuruzwa biva muri Canada bizajya bicibwa umusoro wa 25%, ibitanga ingufu bicibwe 10% kubera ko ngo iki gihugu cy’abaturanyi kidakumira abimukira batemewe n’amategeko benshi bakinyuramo, bakomereza muri Amerika ndetse n’ibiyobyabwenge byambuka umupaka.
Tradeau yasobanuye ko kugira ngo Trump ahagarike uyu musoro, Canada yakajije umutekano ku mupaka igamije gukumira abimukira, kuva mu Ukuboza 2024 kugeza muri Mutarama 2025 igabanya ku rugero rwa 97% ikwirakwira ry’imiti ya Fentanyl ifatwa nk’ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, yatangaje ko nubwo Trump ari umuhanga, uyu mwanzuro yafashe wo udasobanutse. Yagize ati “Nubwo uri umuhanga, iki ni cyo kintu kidasobanutse ukoze.”
Iyubahirizwa ry’umusoro mushya Trump yashyizeho ryagombaga gutangira muri Gashyantare 2025 gusa ryarasubitswe, risubukurwa ku wa 4 Werurwe. Trudeau yateguje ko Canada na yo izihimura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!