00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Traudeau yavuze ko umwanzuro wa Trump wo kuzamurira umusoro ibituruka muri Canada udafite ishingiro

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 5 March 2025 saa 06:43
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yatangaje ko abona umwanzuro wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wo kongerera umusoro ibicuruzwa biva muri Canada udafite ishingiro kandi ko uzagira ingaruka ku Banyamerika.

Mu butumwa yageneye Abanyamerika ku wa 4 Werurwe 2025, Trudeau yavuze ko kuzamura umusoro kuri ibi bicuruzwa ari ugushoza intambara y’ubucuruzi, kandi ko bizagira ingaruka ku mpande zombi.

Yagize ati “Ibi ntitubishaka, turashaka gukorana nk’ibihugu by’inshuti kandi ntitwifuza kubabona mubabara, gusa Leta yanyu ni byo yahisemo. Mureke nerure, uyu mwanzuro nta shingiro ufite.”

Perezida Trump yatangaje ko ibicuruzwa biva muri Canada bizajya bicibwa umusoro wa 25%, ibitanga ingufu bicibwe 10% kubera ko ngo iki gihugu cy’abaturanyi kidakumira abimukira batemewe n’amategeko benshi bakinyuramo, bakomereza muri Amerika ndetse n’ibiyobyabwenge byambuka umupaka.

Tradeau yasobanuye ko kugira ngo Trump ahagarike uyu musoro, Canada yakajije umutekano ku mupaka igamije gukumira abimukira, kuva mu Ukuboza 2024 kugeza muri Mutarama 2025 igabanya ku rugero rwa 97% ikwirakwira ry’imiti ya Fentanyl ifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, yatangaje ko nubwo Trump ari umuhanga, uyu mwanzuro yafashe wo udasobanutse. Yagize ati “Nubwo uri umuhanga, iki ni cyo kintu kidasobanutse ukoze.”

Iyubahirizwa ry’umusoro mushya Trump yashyizeho ryagombaga gutangira muri Gashyantare 2025 gusa ryarasubitswe, risubukurwa ku wa 4 Werurwe. Trudeau yateguje ko Canada na yo izihimura.

Justin Trudeau abona ko umwanzuro wa Trump wo kuzamurira umusoro ibikomoka muri Canada udafite ishingiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .