00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toyota yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 04:54
Yasuwe :

Uruganda rw’Abayapani rukora imodoka, Toyota rwatangaje ko Koji Sato ari we ugiye kuba umuyobozi warwo mukuru, nyuma y’iyegura rya Akio Toyoda wari umaze igihe aruyobora.

Toyota yatangaje ko mu gihe Sato ari we Muyobozi Mukuru mushya uzajya akurikirana imirimo ya buri munsi y’uruganda, Toyoda azaba Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi.

Biteganyijwe ko izi mpinduka zizatangira kujya mu bikorwa tariki ya 1 Mata 2023.

Toyoda ugiye mu kiruhuko, ni umwuzukuru wa Kiichiro Toyoda washinze Toyoda. Yatangiye kuyobora uru ruganda muri Kamena 2009.

Impinduka mu buyobozi bwa Toyota zije mu gihe uru ruganda rumaze iminsi rushinjwa kugenda biguru ntege muri gahunda yo gukora imodoka z’amashanyarazi, ari nayo nzira izindi nganda zikora imodoka ziri kuganamo.

Uru ruganda rugurisha imodoka nyinshi ku isi, rwakunze kugaragaza ko gukora imodoka zikoresha amashanyarazi atari ibintu birambye, nubwo yashoye imari mu ikorwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli.

Sato wahawe ubuyobozi muri Toyota, yari asanzwe ashinzwe ibikorwa muri urwo ruganda ndetse no kurumenyekanisha, inshingano yafatanyaga no kuyobora Lexus, irindi shami rya Toyota.

Koji Sato niwe wagizwe Umuyobozi mushya wa Toyota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .