Mu nyandiko isesengura imikorere ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, na we ukomoka mu ishyaka ry’abakozi kimwe na Tony Blair yagaragaje ingamba zirimo amategeko mashya arengera abakozi, guca intege inganda z’ibikomoka kuri peteroli mu Bwongereza, ndetse n’izamuka ry’ibiciro rirenze ibyo abantu binjiza.
Blair yavuze ko n’iyo habaho impinduka mu muyobozi ntacyo byamara mu gihe byaba bidahereye ku mpinduka muri politiki.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntabwo byigeze bigira icyo bivuga kuri iyi nyandiko ariko byavuze ko Starmer ashyize imbaraga mu guhindura imibereho y’abakozi.
Umuvugizi wa guverinoma yagaragaje ingamba zigamije koroshya ikiguzi cy’imibereho, hamwe n’ubukungu bwari kuzamuka mbere y’uko intambara yo muri Iran itangira, ndetse no kugabanyuka kw’abarwayi bitabwaho binyuze muri gahunda ya Leta, gahunda z’abimukira n’ibyaha bikomeye by’ihohoterwa, ariko avuga ko hakiri byinshi byo gukosora.
Iyo nyandiko irengeje amagambo 5.600 ni yo nyandiko ya mbere Tony Blair yanditse anenga mu buryo burambuye ubutegetsi bwa Keir Starmer.
Iyo nyandiko yagiye ahagaragara mu gihe Minisitiri w’Intebe Starmer ari kotswa igitutu gikomeye nyuma y’uko amatora aheruka atagenze neza, ba minisitiri batanu bakegura.
Tony Blair yavuze ko ikibazo nyamukuru ubutegetsi bw’u Bwongereza atari Keir Starmer cyangwa kudashobora kumenyekanisha ibyo ishyaka rikora nk’uko kenshi yabishinjwe.
Yanditse ati “Ni uko tudafite gahunda ihamye kandi yateguwe neza y’igihugu mu Isi ihindagurika vuba kandi duhagaze nabi muri politiki ku buryo tutashobora kuyitegura no gutsindira manda ya kabiri.”
Yongeyeho ko kugerageza kotsa igitutu Minisitiri w’Intebe ngo ave ku butegetsi mbere yo kumenya gahunda nshya ya politiki atari imyitwarire iboneye.
Tony yavuze ko yemera zimwe muri gahunda za guverinoma, zirimo ishoramari ryakozwe mu bikorwaremezo, kuvugurura uburyo bwo gutegura imyubakire no kugabanya imbogamizi mu bucuruzi n’u Burayi ariko izindi gahunda zitizweho neza ugereranyije n’ibihe by’ubukungu igihugu kirimo.
Yagaragaje amategeko mashya arengera abakozi yanenzwe bikomeye n’ibigo bimwe by’ubucuruzi bivuga ko abizitira gushaka abakozi kandi bizadindiza iterambere.
Tony Blair yanenze icyemezo cyo kongera ubwishingizi bw’abakozi butangwa n’umukoresha kuko bisubiza inyuma ibikorwa by’ubucuruzi.
Uyu musaza kandi yanenze ko mu ngengo y’imari iharuka byagaragajwe ko imisoro yongerewe kugira ngo haboneke amafaranga ashorwa muri gahunda zinoza imibereho myiza, mu gihe bigaragara ko n’ubusanzwe ikiguzi cy’ubuzima gihenze, bikagaragara nko gusubiza inyuma ibikorwa bibyara inyungu aho kubiteza imbere.
Blair asanga u Bwongereza bukwiye guharanira ko izo mpinduka zitagira ingaruka zikomeye ku baturage, ndetse bugashyira imbaraga mu gukoresha ingufu zihendutse aho gushyira imbere izitangiza ikirere.
Yashimangiye ko ishyaka ry’Abakozi rikwiye guhindura imikorere rigashyira gahunda nziza z’ibikorwa imbere, politiki ikajya inyuma. Mu byihutirwa harimo gukuraho imbogamizi zibangamiye iterambere ry’igihugu, impinduka zigamije kunoza imibereho myiza no kubyaza umusaruro ubwenge buhangano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!