Tomiko Itooka yabaye umuntu wa mbere ukuze ku Isi, nyuma y’uko Umunya-Espagne, Maria Branyas Morera, apfuye muri Kanama 2024 ku myaka 117.
Itooka yavutse muri Gicurasi 1908, imyaka itandatu mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi, umwaka imodoka zo mu bwoko bwa Ford zamurikiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itooka avuka mu bana batatu, yabayeho ku ngoma nyinshi, no mu bihe byinshi bitandukanye, birimo intambara z’Isi, ibyorezo, ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Akiri umunyeshuri, Itooka yakundaga gukina Volleyball ndetse no kurira imisozi, aho yuriraga umusozi wa Ontake ureshya na metero 3.067.
Mu myaka ye y’izabukuru yakundaga kurya ibitoki ndetse n’icyo kunywa gikundwa mu Buyapani kitwa Calpis, kiganjemo amata.
Itooka yarongowe ku myaka 20, akaba yarabyaye abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!