Umunyamakuru Michael Wolff wanditse iki gitabo yavuze ko abakozi ba Perezidansi ya Amerika (White House), babona ubwenge bwa Trump bugenda buhungabana ndetse benshi muri bo babona atekereza nk’umwana udafite ubushobozi bwo kuyobora.
Tillerson uvugwaho kuba umwaka ushize yarigeze kwita Trump ‘igicucu’, yabwiye CNN ko nta mpamvu n’imwe afite yo kwibaza ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Ati “Trump ntabwo ameze nk’abaperezida bamubanjirije. Ndatekereza ko ibi buri wese abyemera. Iyi ni na yo mpamvu Abanyamerika bamuhisemo.”
Uretse kugaruka kuri Perezida Trump, iki gitabo kinibasira abo mu muryango we barimo umuhungu w’imfura, Donald Trump Jr uvugahwo kugambanira igihugu mu Barusiya n’umukobwa we Ivanka Trump ngo waba ufite inyota yo kuzayobora Amerika.
Ibikubiye muri iki gitabo ariko Trump ahamya ko ari ibinyoma gusa ndetse ko Wolff wacyanditse ari umuntu udafite ikintu na kimwe yigejejeho mu buzima.

























TANGA IGITEKEREZO