Umwaka ushize ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatoye yemeza uwo mwanzuro ariko Leta zimwe na zimwe zigenda gake mu kubishyira mu bikorwa.
TikTok ni urubuga ruri mu maboko ya Sosiyete ByteDance yo mu Bushinwa, igihugu kitabanye neza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amerika ikeka ko iyo sosiyete ishobora kuba yiba amabanga y’abakoresha TikTok ikayaha Leta y’u Bushinwa.
Ibigo bya Leta muri New York byahawe iminsi 30 kugira ngo TikTok ibe yakuwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bya Guverinoma.
TikTok yijeje Amerika ko izakora ibishoboka byose amakuru y’abayikoresha muri iki gihugu akarindirwa umutekano kandi na Leta igahabwa uburyo bwo kubigenzura ariko gisa n’ikitabyemera neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!