00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Thailand: Umwana w’imyaka 14 yishe arashe abarimo sekuru na nyirakuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2026 saa 11:59
Yasuwe :

Umwana w’umunyeshuri wo muri Thailand, yishe arashe sekuru na nyirakuru, nyuma ajya ku ishuri aho yishe abandi bantu batandatu, mbere y’uko na we apfa.

Iki gitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku Ishuri rya Debsirin Nonthaburi, riri mu Karere ka Bang Kruai, mu Ntara ya Nonthaburi, mu Majyaruguru ya Bangkok. Polisi yatangaje ko abantu nibura 15 bakomeretse, barimo babiri bari barembye cyane.

Polisi yatangaje ko uyu munyeshuri yabanje kwica sekuru na nyirakuru, bombi abarashe, nyuma ajya kuri iri shuri, aho yarashe abantu benshi barimo abarimu n’abanyeshuri.

Abayobozi bavuze ko yakoresheje imbunda nto yo mu bwoko bwa 9mm bikekwa ko yari iya sekuru, ndetse ko yarashe amasasu nibura 26 mbere y’uko na we apfa, gusa ntihatangajwe icyamwishe.

Ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko iki gikorwa cyababaje cyane abanyeshuri, ababyeyi, abarimu ndetse n’abandi bose bafitanye isano n’iri shuri.

Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Anutin Charnvirakul, yavuze ko inzego bireba zahawe amabwiriza yo gutanga ubufasha bwihuse ku bahuye n’ingaruka z’iki gitero.

Ati “Twihutiye kwita ku bakomeretse kandi twohereje inzego bireba kugira ngo zikemure iki kibazo. Iki ni ikintu giteye ubwoba kandi kitagombaga kubaho.”

Iki ni igitero cya kabiri cy’amasasu kibereye ku ishuri muri Thailand muri uyu mwaka. Muri Gashyantare, umwarimu umwe yarishwe, umunyeshuri umwe arakomereka mu gitero cyabereye ku ishuri ryo mu Karere ka Hat Yai, mu Majyepfo y’igihugu.

Mu myaka ishize, Thailand yagiye ihura n’ibitero by’ubwicanyi bukoreshejwe intwaro mu mashuri no mu bindi bice by’igihugu, mu gihe gutunga imbunda muri icyo gihugu bikomeje kuba ikibazo gihangayikishije.

Iki gitero cyakangaranyije abantu muri Thailand

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages