Ubukwe bwa mbere bwemewe n’amategeko muri Thailand bwatashye ku wa 23 Mutarama 2025, nyuma y’uko itegeko ritowe n’inteko ishinga amategeko muri Kamena 2024, umwami akariha umugisha mu Ukwakira.
Nyuma y’uko iki guhugu gitangiye gushyira mu bikorwa iri tegeko cyabaye icya mbere cyo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Aziya n’icya gatatu muri Aziya cyemereye abahisemo kubana bahuje ibitsina gusezerana mu mategeko.
Mu cyumweru gishize mbere y’uko iri tegeko rishyirwa mu bikorwa Minisitiri w’Intebe muri Thailand, Paetongtarn Shinawatra, yashimangiye ko abantu bagomba kubahirwa amahitamo yabo aho kugira ngo hagenderwe ku bitsina byabo.
Ati “Yaba umugabo, umugore cyangwa undi wese afite uburenganzira bwo kwigaragaza uko ashaka kandi akarindwa hakurikijwe amahitamo ye.”
Ku nshuro ya mbere muri Thailand, ubu hari gukoreshwa amazina adafite aho ahuriye n’igitsina cy’umuntu cyangwa uko agaragara harimo nko kwita umuntu umugabo cyangwa umugore.
Kuri ubu ababana bahuje ibitsina na bo bafite uburenganzira ku izungura no guhabwa umurage nk’uko bigenda ku basanzwe babana badahuje ibitsina.
Abagera ku 180 bashaka kubana bahuje ibitsina bari bariyandikishije aho bari bategereje uyu munsi ngo bashyingiranwe imbere y’amategeko.
Iri tegeko ryemejwe nyuma y’imyaka icumi abibumbiye mu muryango wa LGBTQ+, basaba uburenganzira bungana n’ubw’abandi bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko nk’abandi.
Imiryango imwe n’imwe muri iki gihugu irimo uw’aba-Buddhist yo yakomeje gutsimbarara ku muco gakondo.
U Buholandi ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyemeje itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2001, kuva icyo gihe ibihugu 37 ku Isi byiganjemo iby’i Burayi ni byo bimaze kwemeza iri tegeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!