Uyu mwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa 4 Nyakanga 2025 yatumye umugezi wa Guadalupe wo mu gace ka Kerr wuzura utangira kujya mu bice bitandukanye by’uyu mujyi.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bavuze uku uyu mugezi wa Guadalupe wazamutseho metero zirenga esheshatu mu masaha abiri gusa.
Bakomeza bavuga ko hashingiwe ku makuru bahawe n’inzego z’ibanze zo muri uyu mujyi n’abaturage, nibura abantu 41 baburiwe irengero barimo abana 10 n’umwarimu wabo bari muri summer camp hafi y’uwo mugezi, ndetse ibikorwa byo kubashaka biracyakomeje.
Guverineri wa Texas, Greg Abbott, yaburiye abatuye uyu mujyi ko bakwiye kwitonda kuko hateganyijwe indi mvura nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!