Abagenzuzi b’ubuziranenge bw’ibicuruzwa basanze hari ibikinisho by’abana bihacururizwa birimo ibinyabutabire bishobora kubateza ibyago n’ibikoresho byongera umuriro mu bindi by’ikoranabuhanga byananiwe kurenga icyiciro cy’igerageza ry’ibanze.
Iperereza kuri Temu ryatangiye mu Ukwakira mu 2024 kugira ngo harebwe niba uru rubuga rukurikiza amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi agenga imbuga ngari za internet.
Temu yatangaje ko itemeranya n’iki cyemezo ndetse ko n’amande yaciwe ari menshi cyane, ivuga ko iperereza ryibanze cyane ku mikorere yayo yo mu 2024 kandi hari byinshi bimaze guhinduka ubu.
Nubwo itemeranya n’iki cyemezo, Temu yategetswe gutanga gahunda y’ibikorwa isobanutse bitarenze ku wa 28 Kanama 2026 kugira ngo igaragaze uko izakemura amakosa mu buziranenge bw’ikikoresho bicururizwaho.
Nyuma y’amezi abiri ni bwo Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi izemeza niba izo ngamba Temu yagaragaje zihagije ngo ibicuruzwa bihakomoka bigurishwe ku isoko ryaho ry’abantu miliyoni 450,6.
Ni kenshi ku mbuga nkoranyambaga abantu bagiye bagaragaza ko nta kintu kizima ushobora kugurira kuri uru rubuga rwa Temu, aho bifashisha amashusho cyangwa amafoto akoreshwa mu kwamamaza ibicuruzwa kuri uru rubuga bakayagereranya n’ibyo bohererejwe, bagaragaza ko ntaho bihuriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!