Ubuyobozi bw’ibitaro bya Tel-Aviv bwahaye akato impunzi z’Abirabura, n’abandi bimukira bari mu gihugu cya Isiraheli badafite ibyangombwa. Ibi ngo byakozwe mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe gukumira uburwayi bwandura bufitwe n’abirabura.
Inkuru yatangajwe n’urubuga rwa Afrik, ivuga ko mu gihugu cya Isiraheli gikomeje kwimakaza irondaruhu ku birabura b’impunzi n’abimukira, bari muri icyo gihugu mu nzego zitandukanye.
Hashize iminsi mike byemejwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya “Ichilov Medical Center “ biri i Tel-Aviv, ko kubera impamvu z’ubuzima, batazongera kwakira umwirabura udafite ibyangobwa by’icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’ivuriro buvuga ko buzajya bwakira impunzi z’Abirabura, ariko bafite ibyangombwa byo muri Isiraheli. Abandi bakomoka muri Afurika bari muri icyo gihugu kubera impamvu zitandukanye ngo ntibazajya bakirwa. Ibyo ngo bigaterwa n’uko hari indwara zandura baba bafite, muri zo havugamo igituntu.
Bakomeza bavuga ko Abanyafurika baba bafite indwara zandura, kandi ko kubakumira muri iri vuriro ari bumwe mu buryo bwo kwirinda ko bakwanduza abayisiraheli.
Abirabura bandi bari muri icyo gihugu kubera impamvu z’akazi ariko badafite icyangombwa gitangwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, na bo ntibazajya bivuriza muri ibi bitaro.
Icyi cyemezo cyafashwe nyuma y’aho umugore ukomoka muri Erythrée wari usazwe arwaye igituntu abyaye umwana akakivukana, bagahita babashyira mu kato. Ariko kandi bakavuga ko n’abandi birabura bakomoka muri Afurika bashobora kuba bakirwaye.
Muri ibi bitaro kandi bakaba batangiye kwinubira uburyo abagore b’abirabura bakomoka muri afurika byara cyane, bikaba bivugwa ko bashobora kuzashyirwaho gahunda yo kuringaniza urubyaro ku gahato.



















TANGA IGITEKEREZO