Ted Turner yitabye Imana ku wa 6 Gicurasi 2026. Azwi cyane mu biganiro kuri televiziyo, kandi akaba uwashinze CNN, aho kuva mu 1980, yatangiye gutangaza amakuru y’ako kanya, ni ukuvuga amasaha 24/24.
Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu guhindura imikorere ya televiziyo kuko yatumye habaho imikorere ifasha televiziyo zinyuranye gusangira amakuru zikabasha kuyageza ku baturage bo mu gihugu mu buryo bwihuse.
Umuyobozi Mukuru wa CNN, Mark Thomson yavuze ko Ted azahora ari umusingi CNN yubakiyeho.
Ati “Yari kandi azahora ari umuyobozi wa CNN. Ted ni we twese duhagazeho ndetse uyu munsi turafata umwanya wo kumuzirikana n’akamaro ke mu buzima bwacu n’Isi.”
Icyamuhitanye kugeza ubu ntikiramenyekana. Mu 2018 yatangaje ko bamusanzemo indwara yo mu bwonko izwi nka Lewy body dementia.
Yapfuye afite abana batanu, abuzukuru 14 n’abuzukuruza babiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!