00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taylor Swift yaciye agahigo kuri Spotify

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 26 February 2025 saa 12:44
Yasuwe :

Taylor Swift yabaye umuhanzi w’umugore wa mbere mu mateka y’umuziki wujuje abantu miliyari 100 bumvise ibihangano bye ku rubuga rwa Spotify.

Ibi byatangajwe na Spotify ku wa 25 Gashyantare 2025, aho yavuze ko Taylor Swift yanditse amateka mashya kuri uru rubuga nyuma y’aho yujuje abantu miliyari 100 bumvise ibihangano bye.

Spotify kandi yemeje ko ari we muhanzi w’umugore wa mbere uciye aka gahigo, mu gihe umuraperi Drake ari we muhanzi w’umugabo wibitseho aka gahigo.

Kuba uyu muhanzikazi yarakomeje kugira umubare munini w’abantu bumva ibihangano bye, abikesha album yasohoye mu 2024 yise ‘The Tortured Poets Department’ iriho indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi barimo Post Malone.

Taylor Swift kandi anafinde indirimbo zimaze igihe zifite abazumva benshi zirimo nka ‘Blank Space’, ‘Shake It Off’, ‘Anti-Hero’ n’izindi.

Aka gahigo Swift aciye, kaje gasanga utundi twinshi afite turimo nko kuba akora ibitaramo bizenguruka Isi bimwinjiriza agatubutse, ndetse n’ibihembo 14 bya Grammy Awards amaze gutwara.

Taylor Swift yabaye umuhanzi wa mbere w'umugore wumviswe n'abarenga miliyari 100 kuri Spotify

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .