Ibi byatangajwe na Spotify ku wa 25 Gashyantare 2025, aho yavuze ko Taylor Swift yanditse amateka mashya kuri uru rubuga nyuma y’aho yujuje abantu miliyari 100 bumvise ibihangano bye.
Spotify kandi yemeje ko ari we muhanzi w’umugore wa mbere uciye aka gahigo, mu gihe umuraperi Drake ari we muhanzi w’umugabo wibitseho aka gahigo.
Kuba uyu muhanzikazi yarakomeje kugira umubare munini w’abantu bumva ibihangano bye, abikesha album yasohoye mu 2024 yise ‘The Tortured Poets Department’ iriho indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi barimo Post Malone.
Taylor Swift kandi anafinde indirimbo zimaze igihe zifite abazumva benshi zirimo nka ‘Blank Space’, ‘Shake It Off’, ‘Anti-Hero’ n’izindi.
Aka gahigo Swift aciye, kaje gasanga utundi twinshi afite turimo nko kuba akora ibitaramo bizenguruka Isi bimwinjiriza agatubutse, ndetse n’ibihembo 14 bya Grammy Awards amaze gutwara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!