Iyi filime y’isaha n’igice izasohoka ku wa 3 Ukwakira 2025 ndetse yerekanwe mu nzu zerekana filime (theaters) mu gihe cy’iminsi itatu.
Bivugwa ko iyi filime izaba imeze nk’ibirori yajyaga akora byo kumva indirimbo ze bwa mbere (listening party), aho izaba ikubiyemo amashusho y’uko yagiye akora zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye, ndetse na bumwe mu buzima bwe bwa buri munsi.
Iyi filime kandi izerekana n’amashusho y’indirimbo ya mbere iri kuri iyo album yitwa ‘The Fate of Ophelia’.
Ibi bibaye mu gihe uyu muhanzi amaze iminsi asabwe n’umukunzi we kurushinga.
Uyu muhanzi usanzwe ari n’umukinnyi wa filime, si ubwa mbere ashyize hanze filime, kuko no mu 2023 nabwo yashyize hanze iyo yise ‘Taylor Swift: The Eras Tour’ yavugaga ku bitaramo yari amazemo iminsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!