00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania iragana he nyuma y’uko Suluhu arahiriye mu muhezo?

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 5 November 2025 saa 03:22
Yasuwe :

Ni igihugu cyari kimaze imyaka itari mike gifatwa nk’intangarugero mu bya demokarasi, icyakora amazi ntakiri ya yandi kuko kimaze iminsi mu mvururu n’imyigaragambyo yakomotse ku myiteguro n’imigendekere y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Tanzania ku wa 29 Ukwakira 2025.

Iki gihugu giherereye muri Afurika y’Iburasirazuba aho gihana umupaka na Kenya na Uganda mu majyaruguru, u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Burengerazuba mu gihe Zambia, Malawi na Mozambique biherereye mu majyepfo yacyo na ho mu burasirazuba kigakikizwa n’Inyanja y’Abahinde ku muzenguruko ungana na kilometero 1424.

Ubuso bwa Tanzania bungana na kilometerokare 945.087 n’abaturage bagera kuri miliyoni 68. Kizwiho kugira ibyiza nyaburanga karemano birimo Umusozi wa Kilimanjaro usumba indi muri Afurika, Pariki y’Igihugu ya Serengeti, Umwigimbakirwa wa Zanzibar n’ibindi byinshi bikurura ba mukerarugendo.

Kuva mu mezi make ashize, ibi twagaragazaga hejuru si byo byavugwaga kuri Tanzania, ahubwo amatora ya 2025 ni yo yahinduutse inkuru kuva muri ibyo bihe kugeza ku wa 29 Ukwakira ubwo ayo matora yakorwaga, ntibicire aho ahubwo agaherekezwa n’induru ku buryo Samia Suluhu watangajwe ko yatsinze, atabashije kurahirira imbere y’abaturage nk’uko bisanzwe bimenyerewe.

Ni amatora yavuzwemo imigirire yo kunyuranya n’amategeko ku buryo byatumye benshi bazabiranywa n’uburakari bigabiza imihanda mu myigaragambyo ku buryo politiki y’igihugu yagize indi sura bikanatuma harushaho kwibaza ku hazaza h’iki gihugu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania n’abandi basesenguzi mu byapolitiki, bahuriza ku kuba Tanzania itarahaye rugari abifuzaga guhatana mu matora, bakagaragaza ko byatumye havuga imvururu zatumye ababarirwa mu majana bahasiga ubuzima hakanangirika ibintu byinshi.

Nubwo amatora yabanjirijwe n’induru, akaba mu nduru ndetse agaherekezwa n’zizindi, komisiyo y’amatora ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 1 Ugushyingo 2025, yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we wegukanye intsinzi n’amajwi 98% yavuye mu basaga miliyoni 31,9 batoye.

Intsinzi ya Suluhu wari umukandida watanzwe n’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), isobanuye urugendo rushya kuri Tanzania.

Ku wa 3 Ugushyingo 2025 ni bwo Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania mu muhango utaritabiriwe n’abaturage kuko wabereye i Dodoma mu kigo cya gisirikare.

Amahitamo yo gukorera uyu muhango mu muhezo watumye abantu barushaho kubona ko ishyamba rishobora kuba ritari ryeru ndetse ahazaza ha Tanzania ku butegetsi bushya bwa Suluhu, ari aho kwibazwaho cyane.

Hari abadatinya gutebya mu bikomeye, bakavuga ko niba Suluhu yarahiriye mu muhezo ubwo n’igihugu azakiyoborera mu muhezo.

Mu batarishimiye imigendekere y’amatora n’imyitwarire ya Suluhu harimo Umuherwe Mo Ibrahim washinze umuryango yiyitiriye ukunze gukora ubusesenguzi ku miyoborere y’ibihugu bya Afurika, wavuze ko ibyabaye bidakwiye kandi bitumvikana.

Ati “Ntibikwiye kandi ntibyumvikana gukumira ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora. Ni gute wakora amatora hatarimo amashyaka akomeye? Ntekereza ko gufunga umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitari ngombwa.”

“Komisiyo y’amatora yavuze ko Perezida SAMIA yagize 98% by’amajwi y’abatoye, kandi ko 88% by’abemerewe gutora bitabiriye, ubonye hejuru ya 90% by’abaturage 88% bigaragaza ko ushyigikiwe, none ni ukubera iki ukora ibi? Kuki utakora amatora anyuze mu mucyo ukemerera abantu bose, uratinya iki? Reka amatora abikemure, aho gufunga abantu, kwica abantu, kurasa urubyiruko, ibyo ntabwo bikwiye.”

Mu ijambo Suluhu yavuze we, yasabye abaturage kwimakaza ubumwe, anavuga ko yumva akababaro katewe n’imyigaragambyo ndetse asaba ko Abanya-Tanzania bakwiye gushyira ku ruhande ibibatandukanya.

Ati "Tubabajwe n’ibikorwa by’umutekano muke byabaye, ababuze ubuzima n’ibikorwa bya leta n’iby’abantu ku giti cyabo byasenywe... ibyabaye ntibiberanye n’icyo Tanzania iri cyo.”

Suluhu yashimangiye ko amatora yakozwe hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Ingingo ya 41(7) y’Itegeko Nshinga rya Tanzania ryo 1977, ivuga ko igihe Komisiyo y’Amatora itangaje ibyavuye mu matora, byubahwa kandi ko nta rukiko rwemerewe kuvuguruza ibyatangajwe n’iyo komisiyo.

Iyi ngingo na yo iri mu byongereye uburemere bw’ibiganiro mpaka, imyigaragambyo no gushinja uburiganya mu matora, aho iyi ngingo bayishinja kubangamira uburenganzira bw’Abanya-Tanzania bikababuza uburenganzira bwa demokarasi yabo.

Suluhu yavuze ko kuba hari bamwe mu rubyiruko bafashwe bagafungwa bahorwa kujya mu myigaragambyo, ari ikimenyetso cy’uko leta ye ikemura ibibazo yibanze ku gukurikiza icyo amategeko avuga.

Ati “Abashinzwe umutekano mu gihugu cyacu bazakomeza gukora icukumbura bamenye icyabaye kandi bazagarura igihugu mu murongo mwiza gisanzwemo mu gihe cya vuba gishoboka.”

Yanihanangirije abakongeza umuriro w’imyigaragambyo ko ibyo nta kindi biganishaho uretse gushyamirana.”

Suluhu kandi yanavuze ko nubwo baha ikaze indorerezi z’amahanga, batagendera ku gitutu cy’amahanga mu bibazo bireba Tanzania ubwayo.

Ati "Turashimira imiryango mvamahanga yohereje indorerezi,... ariko twamaganye abashaka kudushyiriraho imirongo tugenderaho n’icyo dukora.”

Suluhu yasabye Abanya-Tanzania ko nyuma y’ibyabaye byose, babirenza ingohe bakareka gukomeza kwibanda ku matora, ahubwo bagafatanya mu kubaka igihugu kugira ngo ahazaza hacyo hazabe heza kurusha uko bimeze uyu munsi.

Patrick Loch Otieno Lumumba, Umunya-Kenya umenyerewe nk’umusesenguzi wa politiki ku bihugu bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika, yavuze ko Suluhu akigera ku butegetsi ibintu byagaragaraga nk’ibitanga icyizere, ariko uko iminsi yagiye yicuma ibintu byagiye birushaho kuzamba.

Ati “Igihe Perezida Samia Suruhu Hassan yageraga ku butegetsi, habayeho ibikorwa bikomeye by’ubwiyunge ku buryo abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi batumiwe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, bumvaga ko amatora azakorwa mu mucyo. Tundu Lissu wari mu buhungiro aratahuka ariko ibibazo ntibyatinze kwigaragaza, dutangira kubona bimwe mu byo bamwe twumvaga ko bihabanye mu muco wa Tanzania. Ibikorwa byo kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitamenyerewe muri Tanzania.”

Lumumba anenga Suluhu gutsikamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kubafunga abashinja kugambanira igihugu by’umwihariko Tindu Lissu w’ishyaka rya CHADEMA, mu gihe abantu benshi basobanukiwe amategeko bahamya ko iki cyaha nta bimenyetso bikimuhamya bihari.

Lumumba ashimangira ko iyo Guverinoma ya Tanzania iyobowe na Samia Suluhu, Hassan yumva bimwe mu bitekerezo byatanzwe na bamwe mu bavuze mbere y’amatora, imyivumbagatanyo yabaye itari kuba.

Nubwo intsinzi ya Suluhu ishobora kuba ifite agaciro hagendewe ku Itegeko Nshinga, Abanya-Tanzania benshi by’umwihariko abagize uruhare mu myigaragambyo, babona ko byose byatewe n’uko ijwi ryabo ryirengagijwe.

Ubu bushyamirane bushingiye ku cyo Itegeko Nshinga rivuga kitajyanye n’icyo abaturage bifuza, buragaragaza umutwaro uremereye ku bitugu bya Suluhu ugiye gushaka uko yakongera kubaka ubumwe n’icyizere mu gihugu cye.

Uyu munsi Isi ihanze amaso uko ubutegetsi bwa Suluhu buzabasha kwigobotora bugashyira iherezo kuri uyu mwuka mubi wo kudahuza uri mu gihugu.

Kuba yarasabye ko habaho ubumwe n’amahoro, ni intambwe ya mbere ikomeye ishobora kuganisha ku kongera gusana politiki y’igihugu yataye ibaba ku ngoma y’uyu mugore w’imyaka 65.

Gusa nubwo bimeze bityo, Suluhu akaba yatangiye manda ye ya mbere mu buryo bwuzuye, igihugu cye kiracyari mukeragati.

Haribazwa niba kuba yaragaragaje inyota y’ubumwe n’amahoro bizagarura ituze mu gihugu cyangwa bigatuma habaho amavugurura akomeye cyangwa se bigatuma ibintu birushaho kuba ingume muri Tanzania.

Ubutegetsi bwa Suluhu bwemewe n’Itegeko Nshinga ry’igihugu, icyakora ibyo si byo bigena ahazaza habwo, ahubwo hazagenwa n’ubushobozi bwo kongera kubaka igihugu no kurenga ibyazanye amacakubiri, ubumwe bukongera kuganza.

Kugeza ubu Tanzania yamaze gukuraho gahunda ya Guma mu Rugo, inafungura internet nyuma y’imvururu z’amatora.

Patrick Loch Otieno Lumumba yavuze ko Suluhu akigera ku butegetsi yatangaga icyizere, ariko uko iminsi yagiye yicuma byarushijeho kuzamba
Mo Ibrahim avuga ko ibyabaye muri Tanzania bidakwiriye kandi bitumvikana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages