Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwerekana ko Guverinoma nshya ya Syria yafashe ingamba zo kwitandukanya burundu n’ibikorwa by’iterabwoba mpuzamahanga.
Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwakomeje kugirana umubano mushya na Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa, wigeze guhigwa bukware na Amerika kubera kuyobora umutwe wafatwaga nk’ishami rya Al-Qaeda.
Umutwe we wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) na wo wakuwe ku rutonde rw’imiryango y’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga rwashyizweho na Amerika.
HTS yahoze yitwa Al-Nusra Front, yari ishami rya Al-Qaeda muri Syria kugeza ubwo Sharaa yahagarikaga umubano n’uyu mutwe mu 2016.
Mu mpera za 2024, HTS ni yo yayoboye igitero cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyahiritse uwahoze ari Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, ndetse uyu mutwe ukaba ugifite uruhare runini muri Guverinoma y’inzibacyuho iyobowe na Sharaa.
Amerika ishaka kwiyegereza Syria aho kuguma mu ruhande rw’u Burusiya cyangwa u Bushinwa. Icyakora, hakomeje kubaho impungenge z’uko Syria itaratera intambwe ifatika mu kwimakaza amahoro n’umutekano kandi ikaba itarashyiraho ubuyobozi buhagarariye abaturage bose.
Iki gihugu kandi ni izingiro ry’amakimbirane ya Israel na Turikiya, ibihugu bidacana uwaka. Israel ifiteyo ingabo mu majyepfo mu buryo bwo kwirindira umutekano na Turikiya ikagira ijambo rikomeye muri iki gihugu kuko ari yo iri kugifasha gusubiza ibintu mu buryo cyane cyane ku ruhande rwa gisirikare.
Rubio yavuze ko iki cyemezo, cyari cyatangajwe muri Nyakanga, kizaha Abanya-Syria “inzira igana ku iterambere.”
Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, na we yavuze ko iki gikorwa kizafasha kongera ishoramari muri Syria no kwimakaza politiki n’ubukungu bihamye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Syria, Asaad Hassan al-Shaibani, yakiriye iki cyemezo neza, avuga ko ari intambwe ikomeye mu mateka.
Yagize ati “Tuzakomeza gukora kugira ngo dukureho ingaruka z’ubwigunge no gushyiraho uburyo bushingiye ku gukorera mu mucyo, inyungu zihuriweho no kubahana.”
Umwaka ushize, Amerika yari yarakuye HTS ku rutonde rw’imiryango y’iterabwoba ndetse ikanakura Ahmed al-Sharaa ku rutonde rw’abantu bashyiriweho ibihano nk’abateza umutekano muke ku isi.
Syria yari imaze imyaka 47 iri ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba kuva mu 1979. Urutonde yavuyeho rusigayeho Cuba, Koreya ya Ruguru na Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!