Abu Mohammed , Umuyobozi w’izi nyeshyamba ziyise Hayat Tahrir al-Sham, (HTS) yatangaje ko inzego zose zikomeza gukora ziyobowe na Minisitiri w’Intebe usanzweho, kugeza igihe habayeho ihererekanyabutegetsi.
Iyi ntambara ni imwe mu zihuse cyane dore ko nta byumweru bibiri bishize izi nyeshyamba zubuye intwaro ziturutse mu Majyaruguru y’igihugu, zikiyemeza gufata ubutegetsi zigakuraho Assad wari ubumazeho imyaka 24.
Izi nyeshyamba zikimara gufata ubutegetsi kuri iki Cyumweru zagiye kuri televiziyo y’Igihugu, zitangaza ko igihugu kibohowe ndetse imfungwa zose zifunguwe.
Aljazeera yatangaje ko izi nyeshyamba kwinjira mu murwa mukuru bitazigoye dore ko abasirikare ba Assad basaga n’abarambiwe intambara, hakiyongeraho gufatwa nabi birimo kudahembwa.
U Burusiya na Iran ni bimwe mu bihugu byari bishyigikiye Assad ndetse byakomeje kurwana ngo atava ku butegetsi, mu gihe Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi byari ku ruhande rw’abarwanya Assad.
![](local/cache-vignettes/L976xH650/_86241400_gettyimages-464017351-f64cc.jpg?1733640094)
![](local/cache-vignettes/L1000xH625/afp__20241205__36pg6ry__v1__highres__syriaconflicthama-e1733425489631-a66ca.jpg?1733640094)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!