00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Syria: Inyeshyamba zatangaje ko zafashe ubutegetsi, Perezida Assad arahunga

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 8 December 2024 saa 08:34
Yasuwe :

Inyeshyamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Syria zatangaje ko zafashe umurwa mukuru Damascus, ndetse ko Perezida Bashar al-Assad yahunze igihugu.

Abu Mohammed , Umuyobozi w’izi nyeshyamba ziyise Hayat Tahrir al-Sham, (HTS) yatangaje ko inzego zose zikomeza gukora ziyobowe na Minisitiri w’Intebe usanzweho, kugeza igihe habayeho ihererekanyabutegetsi.

Iyi ntambara ni imwe mu zihuse cyane dore ko nta byumweru bibiri bishize izi nyeshyamba zubuye intwaro ziturutse mu Majyaruguru y’igihugu, zikiyemeza gufata ubutegetsi zigakuraho Assad wari ubumazeho imyaka 24.

Izi nyeshyamba zikimara gufata ubutegetsi kuri iki Cyumweru zagiye kuri televiziyo y’Igihugu, zitangaza ko igihugu kibohowe ndetse imfungwa zose zifunguwe.

Aljazeera yatangaje ko izi nyeshyamba kwinjira mu murwa mukuru bitazigoye dore ko abasirikare ba Assad basaga n’abarambiwe intambara, hakiyongeraho gufatwa nabi birimo kudahembwa.

U Burusiya na Iran ni bimwe mu bihugu byari bishyigikiye Assad ndetse byakomeje kurwana ngo atava ku butegetsi, mu gihe Turikiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi byari ku ruhande rw’abarwanya Assad.

Assad biravugwa ko yahunze igihugu
Inyeshyamba zinjiye mu murwa mukuru mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .