Amakuru avuga ko ahantu Israel yagabye ibitero hakorerwa intwaro zitandukanye, bikekwa ko zirimo n’intwaro z’ubumara. Abahanga bakora izo ntwaro bikekwa ko bakomoka muri Iran ndetse amakuru akavuga ko intwaro zikorerwa muri aka gace zihabwa imitwe itandukanye irimo Hezbollah.
Hafi aho kandi hari ikigo gikoreshwa mu gukora ubushakashatsi ku ntwaro, nacyo cyarashweho inshuro nyinshi n’ibitero bya Israel. Bikekwa ko abarenga 40 bakomerekeye muri iki gitero, harimo n’abakomeretse mu buryo bukomeye.
Muri Mata uyu mwaka, Israel yari yagabye igitero simusiga muri Syria cyahitanye abayobozi b’Ingabo barindwi barimo batatu bo ku rwego rwo hejuru mu Ngabo za Iran, ndetse n’abarinzi babo benshi. Nicyo gitero gikomeye Israel yari igabye muri Syria kuva yagabwaho ibitero n’umutwe wa Hamas.
Amakuru avuga ko ibitero bya Israel muri Syria na Liban bigamije gushwanyaguza ubushobozi bw’umutwe wa Hezbollah mu gutunga intwaro zikomeye, dore ko mu minsi ishize Israel yasenye bumwe mu bubiko bwayo bw’intwaro, burimo n’ububiko bw’intwaro zikomeye.
Syria ni agace gakoreshwa na Iran mu gukora ubushakashatsi ku ntwaro zohererezwa imitwe ya Hezbollah na Hamas, ku buryo kuhasenya ibitero nk’ibi bica intege cyane iyo mitwe yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!