Imyigaragambyo yatangiye ku wa 24 Ukuboza 2024, nyuma y’uko amashusho agaragaza igikorwa cyo gutwika iki kirugu asakajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Abigaragambya bitwaje umusaraba n’ibendera rya Syria, aho bari gusaba ubuyobozi bushya buherutse guhirika Assad kurengera amadini n’abandi bantu batari Abayisilamu.
Umwe mu bigaragambya witwa Georges yabwiye AFP ko abakirisitu bagomba guhabwa uburenganzira bwo kwizera nk’uko byahoze.
Yagize ati “Nitudahabwa uburenganzira bwo kwizera Kristu no gukomeza ibikorwa bya gikirisitu mu gihugu cyacu, tuzaba tutacyemerewe kuba hano.”
Iyi myigaragambyo ibaye hashize ibyumweru bibiri ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro riyobowe n’Abayisilamu rihiritse ubutegetsi bwa Bashar al-Assad.
Umuyobozi w’umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS), uherutse gufata ubutegetsi muri Syria, yahumurije Abakirisitu, avuga ko abakoze iki gikorwa atari Abanya-Syria kandi ko bazafatwa bagahanwa.
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ryo muri Syria, ryatangaje ko abagize uruhare muri iki gikorwa ari inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Tawhid.
Mu kwerekana ko Syria yifatanyije n’abakirisitu, iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati cyashyizeho n’ikiruhuko kuri Noheli.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!