Zlatan Ibrahimovic, umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain mu Bufaransa muri uyu mwaka wa 2013 yaciye agahigo muri Suwede aho avuka aza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bakunzwe muri iki gihugu ku nshuro ya gatanu yikurikiranya kuva mu mwaka wa 2009.
7sur7 dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mwanya yawushyizweho n’igitangazamakuru cyo muri Suwede ‘Aftonbladet’ nyuma yo gukora amatora mu baturage
Ibrahimovic w’imyaka 32 yatowe ku majwi 58,7% y’abatoye, aza imbere y’abandi bakinnyi bazwi muri iki gihugu bakina umukino wo gusiganwa ku rubura ski barimo Charlotte Kalla, Johan Olsson na Marcus Hellner.
Ibrahimovic yatangiye gukina umupira w’amaguru i Malmoe akomereza muri Ajax Amsterdam, aboneza muri Juventus de Turin, nyuma muri Inter de Milan, FC Barcelone no muri AC Milan mbere yo kujya muri Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa aho akina kugeza ubu.
Mu bigwi bye yabaye umukinnyi mwiza mu Buholandi, muri Espagne, mu Butaliyani inshuro 3, ebyiri ari muri Inter de Milan n’imwe ari muri AC Milan.
Yatwaye kandi igikombe cy’isi cy’amakipe yabaye aya mbere mu migabane yayo ubwo yari mu ikipe ya FC Barçelone ndetse n’igikombe cy’ikirenga (super cup gihuza ikipe yatwaye ikipe yabaye iya mbere i Burayi n’iyatwaye Europa league) i Burayi.
Igitunguranye ni uko atazitabira igikombe cy’Isi muri 2014, kuko ikipe ye y’igihugu (cya Suwede) itabonye itike yo kucyitabira.



















TANGA IGITEKEREZO