00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Bakangaranyijwe n’umurwayi wagaragaje ibimenyetso nk’ibya Ebola

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 January 2019 saa 03:15
Yasuwe :

Mu gace ka Enköping mu murwa mukuru Stockholm wa Suède, bakangaranyijwe n’umurwayi wagaragaje ibimenyetso by’icyorezo cya Ebola, nyuma y’ibyumweru bitatu avuye mu Burundi.

Uyu murwayi yashyizwe mu kato nyuma yo kugaragara mu bilometero 80 uvuye mu murwa mukuru Stockholm, ahita yoherezwa ku bitaro bya Uppsala University.

Abaganga babyo bamwitayeho, bamuha ubuvuzi buhambaye bakeka ko ari Ebola arwaye ariko nyuma y’ibizamini bamukoreye basanga atariyo.

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri ibyo bitaro, Mikael Köhler, yagize ati “Twamukoreye ibizamini byinshi bya Virusi ya Ebola ndetse n’izindi virusi ariko byerekanye ko ntayo afite. Ubu umurwayi ameze neza cyane, aratekanye ntakiva amaraso cyane.”

Yakomeje avuga ko umurwayi ‘Yasuye cyane uduce tw’icyaro mu Burundi, igihugu kitaragaragaramo umurwayi wa Ebola ariko ko yagejejwe ku bitaro agaragaza ibimenyetso byayo birimo kuruka amaraso bityo bakwiye kuba maso.’

CNN yatangaje ko ibyumba uyu murwayi yakiriwemo mu gace ka Enköping byafunzwe ndetse n’abayobozi bamukozeho bari gucungirwa hafi.

Köhler ati “Dukwiriye gufata ingamba kubera ko abarwayi benshi n’abayobozi bahuye na we.”

Mu bimenyetso bihita bigaragara ku urwaye Ebola yica nibura ½ cy’abo yafashe, ni uguhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo, kubabara umutwe no mu muhogo, bishobora kugaragara nyuma y’iminsi 2 kugeza kuri 21 nyuma y’ubwandu.

Gusa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko ku mugabe w’u Burayi Ebola itakunze kuhavugwa uretse umurwayi umwe wavuzwe mu Butaliyani mu 2015, uwavuzwe muri Espagne n’undi wo mu Bwongereza mu 2014.

Gusa nanone Kaminuza yigisha iby’ubuzima ya Nebraska iri gukurikirana umunya Amerika bikekwa ko yahuye na Ebola ubwo yari kwita ku murwayi wayo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yibasiwe nacyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages