00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Starmer w’u Bwongereza yitiranyije Perezida wa Koreya y’Epfo n’umusemuzi we

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 19 June 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yataye ibaba mu nama ya G7 ubwo yibeshyaga ku musemuzi w’itsinda rya Koreya y’Epfo, akamufata nk’aho ari Perezida w’icyo gihugu.

Ibyo byabaye ubwo abayobozi b’ibihugu bari bitabiriye iyo nama bafataga amafoto ku muryango w’ahaberaga inama muri Canada.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Starmer agaragara asuhuzanya akanyamuneza uwo musemuzi mu gihe Perezida Lee Jae-myung yari ahagaze inyuma ategereje ko bamusuhuza.

Starmer yamaze amasegonda make afashe mu kiganza uwo musemuzi, mbere gato yo kumenya ko atari Perezida. Nyuma nibwo Lee yahise atambuka barasuhuzanya.

Koreya y’Epfo yari yitabiriye iyo nama nk’umushyitsi, kimwe na Australia n’u Buhinde.

Nubwo ibyabaye byateje impaka, ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza byahakanye ko habayeho igisebo cyangwa ikosa rikomeye rya dipolomasi. Bivuga ko byari igikorwa gisanzwe kibaho mu nama nk’izo aho habaho akavuyo gashobora gutera kwibeshya.

Imyitwarire ya Starmer ikomeje guteza impaka ku ruhando mpuzamahanga aho ku munsi wabanje, yagaragaye yunama imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agerageza gutoragura impapuro zari zimucitse ubwo yari avuye mu modoka.

Minisitiri w'Intebe w' u Bwongereza yitiranyije Perezida wa Koreya y’Epfo n’umusemuzi
Imyitwarire ya Starmer ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .