Ahagana Saa tanu z’amanywa muri icyo gihugu, ni bwo umuriro w’amashanyarazi wabuze hafi ya hose mu gihugu, bituma abantu bakoresha ubundi buryo burimo gukoresha ’generators’ mu gucana.
Iperereza ryahise ritangira, bidatinze Minisitiri ushinzwe Ingufu, Kumara Jayakody, aba yamaze kuvumbura ikibazo, abwira igihugu ko inkende ari yo yabashyize mu kizima.
Iyi nkende ngo yari imaze igihe ikinira hafi y’uruganda rukomeye rugemura amashanyarazi mu bice hafi ya byose by’igihugu, biza kurangira yangije insinga, bituma uru ruganda rudakomeza kugemura amashanyarazi.
Minisitiri ati "inkende yagiye ku ruganda rutanga amashanyarazi, yangiza sisitemu dukoresha."
Benshi mu baturage bahaye urw’amenyo uyu muyobozi, bibaza uburyo inkende ishobora gushyira igihugu cyose mu mwijima, bagahera aho basaba ko ibikorwa remezo by’amashanyarazi bikwiriye kuvugururwa, bikarushaho kwitabwaho mu buryo bwagutse.
Hagati aho, ibikorwa byo gusubizaho umuriro w’amashanyarazi birarimbanyije, uretse ko hari uduce tuzawutegereza igihe kitatangajwe. Icyakora ibitaro n’inganda zitunganya amazi yanduye byashyizwe mu by’ingenzi bigomba kugezwaho amashanyarazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!