Minisitiri w’Ubutabera n’Ubumwe bw’Igihugu, Harshana Nanayakkara, yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko imvururu zatangiye nyuma y’uko bamwe mu bagororwa batangaga amakuru ku bayobozi ba gereza ku bijyanye n’abantu bashakaga kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza.
Aya makuru ngo yarakaje irindi tsinda ry’abagororwa ryari rishyigikiye ubwo bucuruzi, bituma habaho imirwano ikomeye hagati y’ayo matsinda yombi. Minisitiri yavuze ko ubwo abakozi ba gereza bashakaga gutabara no guhagarika imirwano, ibintu byarushijeho gukomera kuko abagororwa babarwanyije bakoresheje amatafari n’ibiti.
Abashinzwe umutekano na bo bakoresheje intwaro mu rwego rwo kwirwanaho, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana uburyo bamwe mu bagororwa babonye izo ntwaro. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze.
Imvururu zabaye mu gihe cy’iminsi ibiri muri gereza ya Negombo, iri mu mujyi uri ku nkombe z’inyanja hafi ya Colombo, umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Sri Lanka. Mu guhosha iyi ntambara, abapolisi benshi n’itsinda ryihariye ry’umutekano bahamagajwe, ndetse abasaga 100, barimo abagororwa n’abakozi ba gereza, bajyanywe kwa muganga.
Nyuma y’aya makimbirane, abagororwa 734 bimuriwe mu yandi magereza ane kugira ngo hagabanyuke ubucucike bukabije. Gereza ya Negombo yari irimo abagororwa bagera ku 2.400 kandi ifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 650 gusa, ibintu byari byaratumye habaho ubucucike bukabije.
Ku wa Kabiri, ingabo zari zikiri hanze ya gereza zifite imodoka z’intambara mu rwego rwo gukomeza gucunga umutekano. Sri Lanka imaze igihe igira ibibazo by’imvururu muri za gereza, aho mu 2020 imvururu zahitanye abagororwa 11, naho izabaye i Colombo mu 2012 zigahitana abantu 27.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!