Iki gikorwa ni cyo kinini cyabayeho mu mateka y’isoko ry’imari ku Isi, aho iyi sosiyete yagurishije imigabane miliyoni 555,6. Buri mugabane wagurishwaga 135$, ibyatumye SpaceX ikusanya asaga miliyari 75$.
Ibi byahise bigira umuyobozi wayo, Elon Musk, umuntu wa mbere ku Isi utunze miliyari 1000$.
Ku munsi wa mbere ku isoko rya Nasdaq, imigabane yafunguye umwe ugura 150$ izamukaho 11%, iza gusoza ugeze kuri 160,95$. Ku munsi wakurikiyeho, imigabane yakomeje kuzamuka umwe ugera kuri 186,15$.
Kwinjira ku isoko ry’imari kwa SpaceX byakuruye abaguzi benshi cyane ku rubuga rwa Robinhood, rwagize urujya n’uruza rw’abantu bitigeze bibaho mbere. Uru rubuga rugurirwaho imigabane mu bice.
Abo byagiriye akamaro benshi barimo n’amabanki nka Goldman Sachs na Morgan Stanley yinjije miliyoni 500$ mu misoro yayo gusa. Ku rundi ruhande, abakozi ba SpaceX bagera ku 4400 na bo bashobora guhita baba abaherwe batunze za miliyoni.
Nubwo yabaye sosiyete rusange, Elon Musk akomeje kugira ubushobozi bwihariye kuko afite ububasha bungana na 85,1% bwo gufata ibyemezo byose muri SpaceX.
Mbere y’uko iyi sosiyete ijya ku isoko, inyandiko yerekana imiterere y’imari yayo yagaragaje ko SpaceX yahombye miliyari 4,9$ mu 2025. Kuva yatangira imirimo, imaze guhomba arenga miliyari 37$.
Icyakora inyungu zayo zishingiye cyane ku mushinga wa Starlink utanga internet, imishinga y’ibyogajuru bya Starship, ndetse n’ishami ryayo ry’ikoranabuhanga rya xAI.
Kugira ngo ibone amafaranga mbere yo kujya ku isoko, SpaceX yagiranye amasezerano akomeye n’ibindi bigo.
Muri ayo masezerano harimo avuga ko sosiyete ya Anthropic izajya yishyura ishami rya xAI miliyari 1,25$ buri kwezi, mu gihe Google yo izajya yishyura SpaceX miliyoni 920$ buri kwezi kugira ngo ibashe gukoresha ikoranabuhanga ryayo.
Ibi byose byerekana uko SpaceX yiteguye gukomeza kwigarurira isoko ry’ikoranabuhanga n’isanzure



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!