00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SoundCloud yahagaritswe mu Burusiya

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 October 2022 saa 01:02
Yasuwe :

Urubuga rushyirwaho indirimbo, amajwi n’ibiganiro by’amajwi bitandukanye, SoundCloud, rwahagaritswe gukorera mu Burusiya, rushinjwa byo guhamagarira abaturage kwigaragambya no gukora ibikorwa by’ubuhezanguni.

Ikigo cyo muri iki gihugu kireberera ibijyanye n’itangazamakuru Roskomnadzor, cyahagaritse uru rubuga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 bigendanye n’ubusabe bw’Ibiro byUbushinjacyaha bukuru.

SoundCloud ngo yakoze ibinyuranyije n’amategeko birimo gusakaza amakuru atari yo, guhamagarira abaturage gukora imyigaragambyo ndetse n’ibikorwa by’ubuhezenguni ku buryo ngo bishobora guteza akaduruvayo mu gihugu.

Muri Nyakanga uyu mwaka imbuga zikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo Tinder, WhatsApp na Snapchat zahaniwe kutubahiriza amategeko y’ibijyanye no kubika amwe mu makuru yo muri iki gihugu ibizwi nka (Data localization) no kutabika amakuru y’Abarusiya mu buryo busabwa.

Roskomnadzor iherutse kandi gutangaza ibindi bigo bigera kuri 600 by’abanyamahanga bikorera mu Burusiya birimo Apple, Microsoft, Samsung, PayPal, Booking, na LG.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages