00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete ya Vivendi ifite Canal + yacitsemo ibice

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 10 December 2024 saa 07:52
Yasuwe :

Abanyamigabanye bo mu Kigo cy’Abafaransa cya Vivendi bemeje ko ibigo byari bikigize byose bitandukana buri kimwe kigakora ukwacyo, ndetse byemezwa n’Umuryango w’Aba-Bolloré ufite imigabane myinshi (ingana na 30%) muri icyo kigo.

Ni ibigo birimo Canal+ ikora ubucuruzi bw’amashusho, Havas itanga serivisi z’itumanaho no kwamamaza na Louis Hachette Group ikora ibijyanye no gusohora ibitabo n’inyandiko zitandukanye.

Byakozwe ku mpamvu zo kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi Vivendi itabonaga no kongera agaciro kayo ku Isoko ry’Imari n’imigabane, na cyane ko buri kigo kizashyirwa kuri iryo soko ukwacyo.

Abanyamigabane ba Vivendi bashyigikiye icyo cyemezo ku rugero rwa 97% nubwo hari abafite migabane mike batumvaga iby’icyo cyemezo, bakagaragaza ko ari ukungura Aba-Bolloré.

Ni igikorwa cyemerejwe i Paris ku wa 09 Ukuboza 2024, nyuma y’inama yahuje abo banyamigabane bose. Ni igikorwa cyabaye ariko hanze y’inyubako cyaberagamo imyigaragambyo yamagana Aba-Bolloré irimbanyije.

Yari igizwe n’imiryango 100 yihurije hamwe igakora itsinda ryari rigamije kwamagana uwo muryango ukomeye mu Bufaransa, bawushinja gukoresha ibigo bye mu gushyigikira politiki ishingiye ku ntekerezo zo hambere mu Bufaransa, ibirego Aba-Bolloré bahakana bivuye inyuma.

Biteganyijwe ko Canal+ izashyirwa ku Isoko ry’Imari n’Imigababe rya Londres mu Bwongereza ariko igakomeza kugira icyicaro gikuru mu Bufaransa, Havas igashyirwa ku Isoko ry’Imari n’Imugabane rya Amsterdam mu gihe Louis Hachette Group yo izashyirwa ku Isoko ry’Imari n’imigabane rito ryo mu Bufaransa rizwi nka Euronext Growth.

Ibyo bigo bikazatangira no gucuruza imigabane yabyo ku wa 16 Ukuboza 2024, ndetse abafite imigabane muri Vivendi bazanayigira muri ibyo bigo byose.

Imibare ivuga ko Canal+ ifite agaciro ka miliyari 6 z’Amayero, Havas ikagira agaciro ka miliyari 2,5 z’Amayero mu gihe Louis Hachette Group yo ibarirwa agaciro ka miliyari 2,2 z’Amayero.

Ikigo cya Vivendi gifite Canal+ cyacitsemo ibice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .