Kuwa kabiri w’ iki cyumweru, igihugu cya Somaliya cyashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20, nta byumweru bibiri byari bishize hashyizweho indi guverinoma.
Mu Ukuboza 2014, Inteko Ishinga Amategeko muri Somaliya yemeje ko Omar Abdirashid Ali Sharmrke aba Minisitiri w’intebe, aba uwa gatatu mu gihe kitarenze umwaka.
Sharmrke ari Ambasaderi wa Somalia i Washngton, akaba yarabaye na Minisitiri w’intebe bwa mbere kuva mu mwaka w’2009 kugeza mu 2010.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagize ati: “Maze kubiganiraho na Perezida, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Abadepite, abahagarariye Sosiyete Sivili, n’abanyasomaliya muri rusange, uyu mugoroba naraye nshyizeho Abaminisitiri bashya.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri w’Intebe yari yashyizeho abandi baminisitiri 25, ariko abadepite bakomeza kwinubira ko 10 muri abo banyapolitiki bahoze no muri Guverinoma yari yabanjirije iyo, kandi ikaba nta mpinduka yigeze igaragara ku buzima bw’igihugu. Sharmrke yahise ahabwa ibyumweru 2 ngo abe yamaze gushyiraho indi guverinoma isimbura iyo.
Itegeko rya Minisitiri w’ intebe rivuga ko guverinoma nshya igiyeho nta hantu igomba kuba ihuriye n’ inzangano za politiki zimaze iminsi ziriho.
Urutonde rw’ abigize Guverinoma nshya ya Sharmarke, mu gihe cya vuba rugomba kubanza gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo yemezwe.
Inkuru ya Reuters



















TANGA IGITEKEREZO