Umutwe witwa Islamic State uba muri Iraq no muri Siriya , ukorana n’umutwe wa Al-Qaeda, wafashe umujyi wa Azaz ku wa gatatu t1riki 18 Nzeri 2013, nyuma y’imirwano bagiranye n’umutwe witwa Free Syrian Army ushyigikiwe n’ibihugu by’iburayi na Amerika, bemeye guhakarika imirwano.
Umunyamakuru wa BBC uri mu ako karere hafi y’umupaka wa Turukiya, avuga ko iyo mitwe yombi yemeye guhana imfungwa no gusubiza imitungo.
Iyo mitwe yameye gukurikiza ibyemezo byafashwe n’urukiko rwa Sharia rukorera muri uwo mujyi, ariko ko bitaramenyekana neza niba ihagarika ry’imirwano rizagira ingaruka hagati y’iy’imitwe iri ahandi mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO