Singapore iri mu bihugu bifite umubare muto w’abana bavuka ku Isi ndetse kimaze igihe kinini kigerageza gushaka uko cyawongera.
Imibare yatangajwe mu 2018 igaragaza ko muri Singapore umugore umwe yabarirwaga kubyara umwana 1,14 .
Minisiteri w’Intebe wungirije wa Singapore, Heng Swee Keat, yatangaje ko haganwe ishimwe ku mubyeyi uzibaruka kuko basanze hari abafashe ingamba zo kubigendamo buhoro.
Yakomeje ati “Twamenye ko COVID-19 yatumye hari ababyeyi bashaka kugerageza kwimura gahunda zabo zo kubyara.’’
BBC yanditse ko Leta itatangaje ingano y’igihembo kizajya kigenerwa umubyeyi wibarutse umwana.
Ubusanzwe hatangwaga ishimwe ringana n’ibihumbi 7,330$ (asaga miliyoni 7 Frw).
Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Aziya bifite ikibazo cy’umubare muke w’abana bavuka ndetse gishobora kurushaho kwiyongera cyane muri iki gihe cya COVID-19.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka umubare w’abana bavuka mu Bushinwa waragabanutse cyane kuva mu myaka 70 ishize, aho hari harashyizweho gahunda yanenzwe cyane yo kubyara umwana umwe.
Ibi biri kuba muri Singapore bitandukanye cyane n’ibiri kuba mu bihugu by’abaturanyi nka Indonesia na Philippines kuko byo biri hejuru mu kuba haratewe inda nyinshi mu gihe cya Guma mu rugo.
Kugeza ubu Singapore ituwe n’abaturage basaga miliyoni 5.8 batuye ku buso bungana na 721.5 km².



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!