Aya makuru y’uko uyu mugabo yanduye Covid-19 yahamijwe kandi na muganga we bwite, Alberto Zangrillo wavuze bamenye ko yanduye ko ariko ‘atagaragazaga ibimenyetso’.
Mu itangazo ishyaka rya Berlusconi, Forza Italia ryashyize hanze ryavuze ko ubu uyu mugabo w’imyaka 83 ari mu kato mu rugo rwe ruherereye Arcore hafi y’Umujyi wa Milan.
Abakorana na Berlusconi mu ishyaka rya Forza Italia bavuze ko arakomeza akazi ke mu rugo ndetse akazakomeza gutanga umusanzu we muri iri shyaka ayoboye.
Nubwo bitaramenyekana neza , Euronews ivuga ko Berlusconi yaba yaranduriye muri Sardinia aho yaramaze iminsi ari mu biruhuko, kuko ari agace kagaragayemo ubwandu bwinshi bwa Covid-19.
Silvio Berlusconi yabaye Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani mu gihe cy’imyaka icyenda, ndetse akaba ari n’umwe mu bantu bafite amafaranga menshi muri iki gihugu dore ko afite umutungo ubarirwa muri Miliyari 6$.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!