Berlusconi w’imyaka 86 yavuye mu bitaro mu kwezi gushize nyuma y’ibyumeru bitandatu yari amaze abirimo kubera kanseri y’ibihaha.
Ibitaro San Raffaele arwariyemo byatangaje ko atasubiyemo kubera ko arembye cyane ahubwo ko bari muri gahunda isanzwe yo kumukurikiranira hafi.
Biravugwa ko Berlusconi ashobora kumara ijoro rimwe mu bitaro nk’uko ibitangazamakuru by’u Butaliyani byabitangaje.
Uyu mugabo yayoboye u Butaliyani inshuro zitandukanye harimo hagati ya 1994-95, 2001-06 no hagati ya 2008-11.
Ishyaka rye Forza kuri ubu ni rimwe mu agize ihuriro rishyigikiye Minisitiri w’Intebe uriho, Giorgia Meloni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!