Iki gisenge cyari cyarubakishijwe beto hashingiwe ku gishushanyo mbonera cyasohotse mu 1964. Ibindi bice by’iyi nyubako byo byavuguruwe n’Abashinwa, hashingiwe ku masezerano yasinywe mu 2018. Mu bo cyaguyeho harimo abari bicayemo ndetse n’abayinguraga munsi.
Vesic wari muri iyi nshingano kuva mu Ukwakira 2022 yasobanuye ko yashyikirije Perezida Aleksandar Vucic wa Serbia ubwegure ubwo hari hamaze kuba iyi mpanuka, gusa yirinda kubitangaza bitewe n’uko abaturage bari mu cyunamo cy’iminsi itatu.
Yagaragaje ko nta ruhare Minisiteri yari abereye umuyobozi yagize muri iyi mpanuka, kuko ngo idafite mu nshingano ubugenzuzi bw’imirimo y’ubwubatsi.
Yagize ati “Ndasaba ubuyobozi, cyane cyane abashinjacyaha gushakisha vuba bishoboka uwagize uruhare muri iyi mpanuka iteye ubwoba kandi mu bateguye umushinga, ba rwiyemezamirimo, abagenzuzi n’abashoramari ni bo bateje urupfu rw’abantu 14 b’inzirakarengane.”
Nyuma y’iyi mpanuka, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Serbia bashinje guverinoma uburangare mu bugenzuzi bw’ibikorwaremezo, basaba ko abayigize bose begura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!