Ku wa 11 Werurwe 2026, nibwo Inteko Ishingamategeko yagejejweho uyu mushinga wateguwe na Guverinoma, ihita iwemeza. Watowe n’Abadepite 135, batatu barifata, mu gihe nta n’umwe watoye atawushyigikira.
Uyu mushinga w’itegeko ugena ko uwaryamanye n’uwo bahuje igitsina ashobora guhabwa igifungo cy’imyaka 10 nk’igihano gikomeye kurenza ibindi no gucibwa ihazabu ya 17.700$. Imike umuntu ashobora gufungwa ni itanu.
Biteganyijwe ko kandi umucamanza adashobora guha igihano gisubitse uwahamijwe icyaha cyo kuryamana n’uwo bahuje igitsina, cyangwa ngo amuhe igihe cy’igifungo kiri munsi y’igiteganywa n’itegeko.
Kuryamana kw’abahuje ibitsina bisanzwe ari icyaha muri Sénégal, gusa byahanishwaga igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu.
Muri Gashyantare Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko, yagaragaje ko ashyigikiye cyane uyu mushinga w’itegeko.
Ati “Umuntu wese ukora iki cyaha kinyuranyije na kamere azahanishwa igifungo cy’imyaka 10 muri gerereza.”
Sénégal yongeye gushyira imbaraga mu guhana abaryamana bahuje ibitsina nyuma y’uko muri Mutarama 2026 Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 12 bakekwaho iki cyaha. Kuva icyo gihe abamaze gufatwa barenga 30.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!