Amakuru atangazwa n’ababyiboneye, ni uko abateye bari abantu batanu, batangiye barasa ndetse bagatera na grenade mu nyubako ya Crocus City Hall, yari iteraniyemo abantu benshi bari bitabiriye igitaramo cy’itsinda Picnic ririmba mu njyana ya Rock, benshi batangira gusakuza no gutabaza abandi barahunga.
Imibare y’agateganyo yatangajwe n’inzego z’iperereza yerekanye ko nibura abantu 60 ari bo bapfuye, mu gihe inzego z’ubuzima zavuze ko abagera ku 145 bakomerekeye muri icyo gitero, 60 muri bo bari bakomeretse bikabije.
Polisi n’izindi nzego z’ubutabazi bihutiye kugera ahabereye icyo gitero, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana imyirondoro cyangwa icyari kigamijwe n’abagabye icyo gitero.
Inzego z’u Burusiya zakajije umutekano ku Kibuga cy’Indege cya Moscow n’ahategerwa gare ya moshi, Umuyobozi w’Umujyi yahagaritse guhura kw’abantu benshi ndetse n’inzu ziberamo imyidagaduro zisabwa na zo gufunga muri izi mpera z’icyumweru zose, ndetse n’ahandi hose umutekano wakajijwe.
Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Tatiana Golikova, yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, TASS, ko Perezida Putin akomeje gukurikirana amakuru ajyanye n’ibyabaye ndetse yihanganishije abakomerekeye muri icyo gitaramo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!