Iyi gahunda izatuma umubare w’imyanya y’akazi Porsche iteganya kugabanya ugera kuri 9.400, nyuma y’uko yari yaratangaje ko izasezerera abakozi 3.900, mu gihe indi myanya 500 izavaho bitewe no gufunga bimwe mu bigo biyishamikiyeho.
Porsche, ishamikiye kuri Volkswagen, ku wa Mbere yagiranye amasezerano n’abahagarariye abakozi, yemeza ko iyi myanya y’akazi izagabanywa hatabayeho kwirukana abakozi ku gahato.
Biteganyijwe ko bizakorwa binyuze mu kureka gusimbuza abakozi bazasezera ku kazi, gahunda yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mbere y’igihe ndetse no guha imperekeza abazemera kuva mu kazi ku bushake.
Abakozi bazaguma muri Porsche bazahura n’impinduka zirimo umuvuduko muto w’izamuka ry’imishahara, kugabanywa kw’agahimbazamusyi, gukaza amabwiriza agenga gukorera mu rugo no kuvugurura gahunda z’ikiruhuko.
Imyanya yose Porsche iteganya kugabanya ihwanye na hafi kimwe cya gatanu cy’abakozi bayo. Ibikorwa byayo byo mu Budage, aho ikiguzi cy’umusaruro kiri hejuru, ni byo bizagerwaho cyane, kuko hafi 40% by’imyanya y’akazi ihari ishobora kuvaho.
Porsche yavuze ko ibibazo ihura na byo biterwa n’igabanuka ry’abifuza imodoka zayo, igitutu gikomeye cy’inganda zo mu Bushinwa, imisoro Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku bicuruzwa bitumizwayo ndetse n’ishoramari rihenze mu modoka zikoresha amashanyarazi ritatanze umusaruro wari witezwe.
Izi mbogamizi zije mu gihe inganda zo mu Budage muri rusange zikomeje guhura n’ihungabana ryatewe n’izamuka ry’ikiguzi cy’ingufu. Inganda nyinshi zari zisanzwe zishingira kuri gaz ihendutse yaturukaga mu Burusiya, ariko iyo gaz yaragabanutse, mu gihe u Budage bwari bwanahagaritse ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.
Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, aherutse kwemera ko igihugu gikomeje guhura n’ikibazo cy’ingufu, avuga ko kimwe mu byagiteye ari ukubura gaz yaturukaga mu Burusiya.
Ubukungu bw’u Budage bwaragabanutse mu 2023 no mu 2024. Muri iyo myaka yombi, umubare w’ibigo byananiwe kwishyura imyenda wabaye munini, wiyongera ku kigero kirenga 22%.
Ibigo birimo BASF, Bosch na Volkswagen byafunze zimwe mu nganda zabyo cyangwa bitangaza gahunda zikomeye zo kugabanya abakozi kuva mu 2022.
Porsche yanahagaritse gahunda yari ifite yo gukora ubwoko bushya bw’imodoka zikoresha amashanyarazi gusa, nyuma y’imyaka yari imaze ishoramo amafaranga. Icyo cyemezo cyayiteje igihombo kidasanzwe cya miliyari 3,9€ mu 2025.
Inyungu yayo iturutse mu bikorwa by’ubucuruzi yagabanutseho hafi 93%, iva kuri miliyari 5,6€ igera kuri miliyoni 413€. Igurishwa ry’imodoka za Porsche mu Bushinwa na ryo ryaragabanutse, risigara munsi ya kimwe cya kabiri cy’urwego ryariho mu 2021.
Iyi gahunda ya Porsche ije mu gihe Volkswagen iyishamikiyeho na yo irimo gusuzuma niba yakongera umubare w’imyanya y’akazi izagabanya, ukava kuri 50.000 ukagera kuri 100.000. Kuva mu 2019, inganda z’imodoka zo mu Budage zimaze gutakaza imyanya y’akazi igera kuri 125.000, mu gihe Mercedes-Benz, BMW n’ibindi bigo bibigemurira ibikoresho na byo bikomeje kugabanya ibiciro n’abakozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!