00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya X n’ikigo gishaka gukoresha ibirango byahoze ari ibya Twitter

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 7 September 2026 saa 07:19
Yasuwe :

Mu minsi ishize hatangijwe urubuga nkoranyambaga rushya rwiswe Twitter.now, rwashinzwe n’ikigo gishya cyitwa Operation Bluebird.

Iri tsinda ririmo by’umwihariko Stephen Coates, wahoze ari umunyamategeko ushinzwe kurengera ibirango by’ubucuruzi mu rubuga rwa Twitter rwahozeho mbere.

Umwaka ushize, ikigo cya X cya Elon Musk cyareze Operation Bluebird mu nkiko mu rwego rwo kugerageza guhagarika ifungurwa ry’uru rubuga. Iki kigo cyireguye kivuga ko X yaretse gukoresha mu buryo bwemewe n’amategeko amwe mu magambo azwi cyane nka Twitter ndetse na Tweet, bikaba byaratumye abandi bakomorerwa mu kuyakoresha.

Magingo aya, Urukiko rwa leta muri Delaware rwafashe umwanzuro mu rubanza rurebana n’ikoreshwa ry’ibirango by’ubucuruzi hagati y’ikigo X n’ikigo cya Operation Bluebird.

Iki kigo gishya cyari cyabanje gutangira cyitwa Twitter.now, ariko umucamanza akibuza gukoresha izina rya Twitter ryahoze rikoresha n’icyahindutse X, cyahise kinahabwa uburenganzira bwo kurinda ibirango by’ubucuruzi umunani byihariye.

Icyakora, umucamanza yemereye iki kigo gishya gukoresha ikirango kizwi cyane cy’inyoni y’ubururu ndetse n’ijambo tweet, agaragaza ko X ishobora kuba yarabiretse kuva yahindura izina.

Nyuma y’uyu mwanzuro, iki kigo gishya cyahinduye izina rya porogaramu yacyo, kiyita Tweet.app, itangira gukoreshwa n’abantu bose.

Kugira ngo umuntu abashe kwiyandikisha abona izina azakoresha kuri uru rubuga rushya, asabwa kwishyura 20$, aya akaba ari amafaranga azafasha mu kwishyura ikiguzi cy’abanyamategeko b’iki kigo.

Mbere y’uko iyi porogaramu itangizwa ku mugaragaro, abantu barenga 172,000 bari bamaze gusaba amazina bazakoresha, ibintu bigaragaza uburyo bagikunze cyane iri zina rya kera.

Umwe mu bashinze iki kigo yavuze ko ijambo tweet ryakomeje gukoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu nubwo ikigo X cyagerageje kurisimbura, yemeza ko abantu banze kurireka.

Mu minsi iri imbere urukiko ruzafata umwanzuro wa nyuma ku ufite uburenganzira bwemewe n’amategeko ku birango bindi bisigaye ibi bigo byombi bihuriyeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages