Ubucukumbuzi bwakozwe na televiziyo ya CNN ku bufatanye n’Umuryango Shomrim wo muri Israel, bwagaragaje ko kuva na mbere y’uko Hamas itangiza ibitero bikomeye ku majyepfo ya Israël tariki ya 7 Ukwakira 2023, Leta ya Qatar yayoherereje amafaranga menshi.
Leta ya Israël, abanyapolitiki b’Abanyamerika n’ibinyamakuru bitandukanye biri gushyira igitutu kuri Qatar kugira ngo ihagarike iyi nkunga “y’amamiliyoni y’amadolari” ariko ubutegetsi bw’iki gihugu bwo bwatsembye, busubiza ko budateze kuyihagarika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohamed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, kuri uyu wa 11 Ukuboza 2023 yatangaje ati “Ntabwo duhindura gahunda yacu. Gahunda yacu ni ugukomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu ba Palestine. Tuzakomeza kubikora nk’uko twabikoze mbere”:
Ubu bucukumbuzi bugaragaza ko Qatar yatangiye kohereza inkunga muri Palestine mu 2018 nyuma y’aho iki gihugu cyari cyahagaritse imishahara cyahembaga abakozi bakorera mu ntara ya Gaza.
Iyi nkunga yari igenewe guhemba abakozi no gushyigikira urwego rw’ubuvuzi. Bivugwa ko ku ikubitiro, Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, nta kibazo yayigizeho bitewe n’icyo yari igambiriye.
Gen Maj Amos Gilad wabaye umukozi muri Minisiteri y’Ingabo ya Israël, yatangaje ko iyi nkunga yari ishyigikiwe na Netanyahu ariko ko abo mu rwego rw’ubutasi rw’iki gihugu bo batigeze bayishyigikira.
Inkunga ya Qatar muri Leta ya Palestine idacana uwaka na Israël, itangiye kuba ikibazo kuva Hamas yafatwaga nk’iyacitse intege igabye ibi bitero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!