Ku wa 7 Nzeri Volkswagen yatangaje ko yumvikanye na Leta ya Lower Saxony uru ruganda rubarizwamo ndetse n’ikigo cy’ishoramari cyo muri Israel, Aurelius Capital, ku ngingo z’ingenzi zerekeye kugurisha uruganda rwayo rwa Osnabrück.
Muri iyo gahunda, Aurelius izaba ifite imigabane myinshi y’uruganda mu gihe Lower Saxony na yo izaba ifitemo indi.
Uru ruganda ruzagenda ruhindurwa buhoro buhoro, ruve ku gukora imodoka rube icyo Volkswagen yise “ikigo cy’ubuhanga mu gushaka ibisubizo by’umutekano n’ubwirinzi.”
Umushinga wa mbere w’ingenzi uzaba uwo gukorana na Rafael mu gukora intwaro zo kurinda ikirere, bizaba bigenewe u Budage n’abakiliya bo mu bindi bihugu by’u Burayi.
Rafael ni uruganda rwa Leta ya Israel rukora ibikoresho by’ubwirinzi, ruzwi cyane ku gukora misile za Iron Dome zirinda ikirere. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Israel bibitangaza, uruganda rwa Osnabrück biteganyijwe ko ruzakora ibikoresho birimo imodoka za gisirikare, ibyuma birasa misile n’ibindi, ariko misile zo mu bwoko bwa Tamir zitazakorerwamo.
Uruganda rwa Osnabrück rufite amateka yo gukora ibikoresho bya gisirikare mu gihe cy’u Budage bw’Abanazi. Mu ntangiriro, rwakoraga ibice by’indege byakoreshwaga mu ntambara u Budage bwarwanaga.
Volkswagen yigaruriye ibikorwa by’uru ruganda mu 2009, maze mu 2024 ifata icyemezo cyo guhagarika gukora imodoka bitarenze mu mpeshyi ya 2027.
Iyo gahunda nshya biteganyijwe ko izatanga akazi ku bantu barenga 1.200, mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Group, Oliver Blume, yavuze ko ayo masezerano azafasha mu gutegura ejo hazaza h’inganda zigezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!