00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Romania yatumije Ambasaderi w’u Burusiya

Yanditswe na Ishimwe Rugamba Ornella
Kuya 15 September 2025 saa 04:25
Yasuwe :

Romania yatumije Ambasaderi w’u Burusiya muri iki gihugu nyuma y’uko indege zitagira abapilote (drones) z’igisirikare cy’u Burusiya zinjiye mu kirere cyayo, ibintu Romania yafashe nko kuvogera umutekano wayo.

Ambasade y’u Burusiya yahakanye iki gikorwa, ivuga ko ari ubushotoranyi bwa Ukraine kuri Romania atari ibitero byagabwe n’u Burusiya.

Ambasaderi w’u Burusiya Vladimir Lipayev, yakomeje atangaza ko ibirego Romania yatanze bidafite ishingiro kuko u Burusiya budafite uruhare muri iki gikorwa.

Ibi bibaye mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje, Romania ikaba ivuga ko kuva iyo ntambara yatangira hari ibice bya drones bigwa muri icyo gihugu.

Leta ya Romania yakomeje ishimangira ko drones zavogereye ikirere cyayo ari izo mu Burusiya, gusa Minisiteri igashimangira ko zitigeze zigera mu duce dutuwe cyangwa ngo biteze umutekano muke mu baturage.

Minisiteri y’ingabo muri Romania yatangaje ko ikomeje kunenga bikomeye ibikorwa by’u Burusiya ku bwo gukomeza guteza umutekano muke mu karere, banashimangira ko batubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Drone z'u Burusiya zagaragaye mu kirere cya Romania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages