00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Romania yarashe drone bikekwa ko ari iy’u Burusiya yavogereye ikirere cyayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2026 saa 08:18
Yasuwe :

Umupilote utwara indege y’intambara ya F-18 yo muri Espagne, wari mu butumwa bwa OTAN bwo kugenzura ikirere, yarashe indege nto itagira umupilote yari yinjiye mu Kirere cya Romania mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iba iya kane iki gihugu kirashe muri uyu mwaka, nk’uko Minisiteri y’Ingabo ya Romania yabitangaje kuri iki Cyumweru.

Romania, igihugu kiri muri OTAN, gisangiye na Ukraine umupaka wo ku butaka wa kilometero 614. Mu myaka ine ishize, indege nto z’u Burusiya zitagira abapilote zagiye zinjira kenshi mu kirere cyayo, ndetse n’ibisasu bigategwa mu Nyanja y’Umukara, ahari inzira zikomeye z’ubucuruzi.

Minisiteri y’Ingabo ntiyatangaje inkomoko y’iyo ndege itagira umupilote, ivuga ko radars zayibonye yinjira muri Romania iturutse muri Moldova, ku bilometero hafi 24 mu majyaruguru y’Umujyi wa Galati uri mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Romania.

Iyo Minisiteri yagize iti “Indege ya F-18 yayibonye kuri radar, ihabwa uburenganzira bwo kuyirasaho. Iyo ndege itagira umupilote yarashwe imanurwa nta kibazo iteje.”

Minisiteri yavuze ko ibisigazwa byayo bisa n’ibyaguye mu gace kadatuwemo kari hagati y’imidugudu ibiri.

Muri Nyakanga, abapilote ba Romania batwara indege z’intambara za F-16 barashe indege eshatu z’u Burusiya zitagira abapilote zari zinjiye mu kirere cy’iki gihugu.

Bwari ubwa mbere Romania irasa indege nk’izo, nyuma y’uko mu myaka irenga ine u Burusiya bumaze butangije intambara muri Ukraine, indege zitagira abapilote zari zimaze kwinjira mu kirere cya Romania inshuro nyinshi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, indege y’u Burusiya itagira umupilote yaguye ku nyubako y’amacumbi mu Mujyi wa Galati, mu gihe u Burusiya bwagabaga igitero cya nijoro muri Ukraine bihana imbibi, ikomeretsa abantu babiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages