Ibi Zelensky yabigarutseho ku wa 7 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye na Sky News yo mu Bwongereza, mu ruzinduko aheruka kugirira muri iki gihugu.
Zelensky yavuze ko mu minsi ishize, Abramovich yasuye Ukraine bakagirana ibiganiro byibanze ku ntambara imaze igihe ihuza u Burusiya na Ukraine.
Yagaragaje ko Abromovich yamubwiye ko yamufasha kumutangira ubutumwa kuri Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, igihe yahagarika intambara imaze igihe ihuza ibihugu byombi, igihe Zelenskyy yakwemera guhara ibice byigaruriwe n’iki gihugu.
Gusa Zelenskyy yahise avuga ko yamukuriye inzira ku murima ku bijyanye n’uko Ukraine yaharira u Burusiya igice cya Donbass.
Ati “Abramovich yaje i Kyiv arambwira ati ‘Ubutumwa bwawe ngiye kubufata mbushyire Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin’ gusa yahise ansaba ko ibiganiro twagiranye bitajya ku karubanda.”
Zelensky yavuze ko impamvu yabivuze ari ukubera ko ibyo biganiro bagiranye, adakeka ko ari ibanga.
Ati “Naramubwiye ngo ikibazo ntabwo ari twebwe. Kuko ni bo bari kuturwanya badusanze mu bice byacu. Namubwiye ko ubutumwa akwiriye gushyira Perezida we ari uko Ingabo zacu zitazigera ziva mu birindiro byacu. Ntabwo dushobora gutsindwa mu buryo bworoshye.”
Donbas u Burusiya bushaka kwegukana ni intara ifite ubuso bwa kilometerokare 53.000 ikaba igice cyari cyihariye ubukungu bwa Ukraine mu bijyanye n’inganda cyane cyane izikora ibyuma.
Amerika n’ibihugu by’i Burayi byafatiye ibihano u Burusiya na bamwe mu baherwe b’icyo gihugu bafite imitungo mu mahanga, nyuma y’intambara icyo gihugu cyagabye muri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Abramovich yahise agurisha Chelsea FC, ahabwa miliyari $3,2 icyakora asigarana miliyari $2,9 nyuma yo kuvanamo ibyasabwaga byose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!