00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Robot zikora nk’abantu zigiye kwifashishwa mu mirimo yo ku kibuga cy’indege mu Buyapani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2026 saa 03:57
Yasuwe :

Ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere cy’u Buyapani (Japan Airlines: JAL) kigiye gutangira gukoresha robot zikora nk’abantu mu mirimo itandukanye yo ku butaka yo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Haneda giherereye i Tokyo.

Izi robot zizatangira gukoreshwa muri Gicurasi 2026 mu buryo bwo korohereza abakozi bo kuri iki kibuga baba bafite imirimo myinshi. Ni igerageza rizamara imyaka ibiri.

Izi robot zakorewe mu Bushinwa zizatangirira ku mirimo yo gupakira no gupakurura imizigo.

Impamvu ni uko u Buyapani bukomeje guhura n’ibibazo byo kubura abakora mu bijyanye n’ubwikorezi n’abakerarugendo benshi kandi abari mu myaka yo gukora na bo bakomeje kuba bake.

JAL ifite abakozi 4000 bakora imirimo yo ku kibuga cy’indege. Robot zigiye kwisungwa mu gusukura mu ndege n’indi mirimo itandukanye.

U Buyapani bwakira abashyitsi benshi kuko nko mu mezi abiri ya 2026 bwari bumaze kwakira abarenga miliyoni zirindwi.

Robot zikora nk’abantu zigiye kwifashishwa mu mirimo yo ku kibuga cy’indege mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages