00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Repubulika ya Tchèque yabonye Perezida mushya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 09:26
Yasuwe :

Petr Pavel wahoze mu ngabo za NATO, yegukanye intsinzi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Tchèque atsinze Andrej Babis bari bahanganye.

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko, yabonye amajwi 57,6% nk’uko imibare y’ibanze y’ikigo gishinzwe ibarurishamibare muri iki gihugu yabigaragaje.

Babis wahoze ari Minisitiri w’Intebe hagati y’umwaka wa 2017 na 2021, yemeye ko yatsinzwe mu mbwirwaruhame yagejeje ku bamushyigikiye nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora.

Petr Pavel wahoze ari umusirikare w’ipeti rya General, agiye gusimbura Milos Zeman, usoje manda ye ya kabiri. Aya matora yabayemo ibihuha byinshi birimo n’ibyerekeye urupfu rwa Petr Pavel.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru byasabye ko Petr Pavel ajya kuri Twitter akabeshyuza amakuru yamubikaga ko yapfuye.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko yishimiye umuhate wa Petr Pavel mu kubahiriza indangagaciro u Burayi bugenderaho. Mu bandi bayobozi ku isi bamucyeje harimo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n’u wa Kosovo, Vjosa Osmani babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .