Ku wa 10 Nzeri 2026, Guverineri w’Intara ya Sud-Ubangi, yatangaje ko Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yageze muri iyi ntara iherereye mu majyaruguru ya RDC, nyuma y’uko inzego z’ubuzima zakoze iperereza ndetse n’ibizamini byafashwe ku murwayi wo mu gace ka Bulu bikagaragaza ko yanduye.
Iki cyorezo cya Ebola cyatangajwe na RDC ku wa 15 Gicurasi 2026, kikaba ari icyorezo cya 17 cy’iyi ndwara cyagaragaye muri icyo gihugu. Kugeza ubu kimaze guhitana abantu 3.349, mu gihe abagera ku 6.942 bamaze kwemezwa ko bayanduye.
Intara ya Ituri, iherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa RDC, ni yo yabaye intandaro y’iki cyorezo, ndetse ni na ho hakomeje kugaragara ubwandu bwinshi. Izindi ntara zari zimaze kugaragaramo Ebola ni Bas-Uélé, Haut-Uélé, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Tshopo.
Umuyobozi w’agateganyo wa Sud-Ubangi, Jean-René Galekwa, yatangaje ko umurwayi wagaragaye muri iyi ntara yitabye Imana azize Ebola mu gace ka Bulu.
Ibizamini byagaragaje ko yanduye virusi ya Bundibugyo.
Inzego z’ubuzima zatangiye gukurikirana abantu bose bagize aho bahurira n’uyu murwayi kugira ngo harebwe niba hari abandi bashobora kuba baranduye.
Amakuru yatangajwe avuga ko uyu murwayi yageze muri Sud-Ubangi mbere gato yo kwitaba Imana, nyuma yo kuba yari amaze kunyura mu bice bitandukanye bya RDC.
Kuba Sud-Ubangi itarigeze ihana imbibi n’intara esheshatu zari zisanzwe zaragaragayemo Ebola, byatumye inzego z’ubuzima zitangira iperereza rigamije kumenya neza uko ubwandu bwageze muri iyi ntara yo mu majyaruguru ya RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!